Icyumweru cyahariwe ubukungu butangiza ibidukikije hagamijwe kwihutisha iterambere rirambye mu Rwanda

Ku nshuro ya mbere, u Rwanda rwifatanije n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga n’abo mu gihugu bateguye icyumweru cyahariwe ubukungu butangiza ibidukikije – icyumweru kirangwa n’ibikorwa binyuranye bihurirwamo n’abari mu nzego zifata ibyemezo, abakora imirimo ifite aho ihuriye no kurengera ibidukikije ndetse n’impuguke bagasangira ubunararibonye mu kubaka ubukungu butangiza ibidukikiije n’iterambere ryihanganira imihindagurikire y’ibihe. Ibikorwa by’ingenzi biteganijwe muri iki cyumweru bizabera muri Kigali Convention Centre n’ahandi mu gihugu hari ibikorwa bigamije ubukungu butangiza ibidukikije.

Icyumweru cyahariwe ubukungu butangiza ibidukikije mu Rwanda kizatangira ku wa 4 Ukuboza gisozwe ku wa 8 Ukuboza 2017.

Icyumweru cyahariwe ubukungu butangiza ibidukikije kizaba umwanya wo gusuzuma aho ishyirwamubikorwa ry’ingamba z’igihugu zigamije kubaka ubukungu butangiza ibidukikije kandi budahangarwa n’imihindagurikire y’ibihe (Green Growth and Climate Resilience Strategy) rigeze ndetse n’ibiteganywa mu gihe kiri imbere mu gihe kiri imbere. Iki cyumweru kizahuriza hamwe impuguke zinyuranye hagamijwe gusangira ubumenyi no kunoza imyumvire ku buryo gutera inkunga imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Iki cyumweru kandi kizaba urubuga abafatanyabikorwa bazagaragarizamo uruhare rwabo mu gushyigikira gahunda y’u Rwanda yo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, kurushaho kunoza serivisi z’ubumenyi bw’ikirere no kongera ubukangurambaga kuri gahunda yo kubaka imijyi n’imyubakire itangiza ibidukikije.

Iki cyumweru kizatangira ku wa mbere tariki ya 4 Ukuboza 2017 kuri Kigali Convention Centre, kizatangizwa n’Ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru kuri politiki y’igihugu yo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije. Bikazakurikirwa no gutangiza ku mugaragaro uruganda rutunganya ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga (Rwanda E-Waste Recycling Facility) – uruganda nk’uru rukaba ari urwa kabiri runini muri Afurika.

Byongeye kandi muri iki cyumweru, impuguke zizahurira mu mahugurwa ku buryo bwo kubonera inkunga imishinga yo kurwanya imihindagurikire y’ibihe, ibiganiro kuri politiki n’ingamba z’u Rwanda zo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, inama yo mu rwego rwo hejuru ku myubakire irambye, guteza imbere imijyi, ndetse no kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu y’Ikigega cy’igihugu cyo kurengera ibidukikije.

Muri iki cyumweru kandi hazashyirwa ibuye ry’ifatiro ahazubakwa uruganda ruzajya rutuganya amazi yakoreshejwe rwa Mageragere, inama ngishwanama ku mikoreshereze y’amakuru y’ubumenyi bw’ikirere n’amahugurwa agenewe abakozi bo mu turere ku gutegura imishinga no kuyishakira amafaranga.

Icyumweru cyahariwe ubukungu butangiza ibidukikije kizasozwa n’urugendo rwo kurengera ibidukikije ruzabera mu Mujyi wa Kigali ku wa gatanu tariki ya 8 Ukuboza 2017, rukazatangira sa cyenda rugasozwa saa kumi n’imwe.

Ibyerekeye Ubukungu Butangiza Ibidukikije

Ubukungu butangiza ibidukikije ni uburyo bw’iterambere rishingiye ku kubaka ubukungu burambye hagabanywa ibyuka bihumanya ikirere, kwangiza no gukoresha nabi umutungo kamere byose biganisha mu byuryo bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Ubukungu butangiza ibidukikije buzirikana ko kubungabunga ibidukikije ari inkingi y’iterambere ry’ubukungu rusange n’ubw’igihugu. Bwibanda kurushaho kunoza ireme ry’ubukungu aho kwibanda ku kongera ubukire gusa.

Abafatanyabikorwa

Icyumweru cyahariwe ubukungu butangiza ibidukikije cyateguwe n’abafatanyabikorwa banyuranye, baba abo mu Rwanda no hanze yarwo. Harimo Minisiteri y’Ibidukikije, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije, Ikigega cy’Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire, Umuryango w’Ubwubatsi butangiza Ibidukikije (RGBO), Ikigo mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije (GGGI), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), Ihuriro ry’Imiryango Ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye mu Rwanda (ONE UN Rwanda), Ikigo Nyafurika Gishinzwe Kugabanya Imyuka Ihumanya Ikirere (Low Emission Development Strategies Partnership), Ikigo cyo muri Maroc cyita ku bidukikije (4G Maroc), n’Ikigo cy’Ubufatanye cy’Abadage (GIZ).

Ahandi wakura amakuru

  • Soma Ingamba z’Igihugu zo Kubaka Ubukungu Butangiza Ibidukikije n’Ubudahangarwa ku Mihindagurikire y’Ibihe hano.
  • Soma gahunda irambuye y’icyumweru cyahariwe ubukungu butangiza ibidukikije (mu cyongereza no mu kinyarwanda) hano.